Dr Apôtre Paul Gitwaza yahumurije abacitse ku icumu ba Gatumba ko bakwiriye kubabarira ababiciye ababyeyi, abana n’abavandimwe, bakabagirira neza n’abazabakomokaho mu gihe Imana izaba ibahinduriye amateka babayeho neza, bamaze gutera imbere, hubatswe imihanda uhereye mu Rulambo kugeza mu Minembwe, abicanyi babahemukiye bamaze kubakirwa amazu, amashuri n’amavuriro ko batagomba kubitura inabi iyo ari yo yose.
Ibyo byavugiwe mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi, aho bari bahungiye baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, abakoze Jenoside batsembye abana, abagore n’abagabo nta kurobanura, amahema n’imibiri y’abishwe yaratwitswe irashya irakongoka, bari bacumbikiwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR.
Yagize ati ‘‘mwebwe mugomba kuzabagirira neza, ntimukabiture inabi, muzabahe ibiryo n’abana babo, muzabubakire amazu yo kubamo, muzaturane neza, mubane na bo, murebe imbere, mutekereze ejo hazaza heza’’.
Dr Apôtre Paul Gitwaza yavuze ko kwihorera ntacyo bimaze, ko imitekerereze igomba guhinduka, ko ahubwo ko kubana no gukora imirimo ikomeye no kubana mu mahoro ari byo bigomba kuba intego ati ‘‘ivu rya bene data rigomba kuba umusemburo w’amahoro no kubana neza n’ababahemukiye’’.
Yifashishije Ijambo ry’Imana mu Itangiriro 1: 8, ku bijyanye n’ubutabera bw’Imana, ku inkuru ya Gahini na Abeli, avuga ko amaraso Imana yashyize mu bugingo bw’umuntu avuga imbere yayo, nubwo uwishe ashobora gutekereza ko nta muntu wamubonye, ko iyo umuntu atabashije kwihana ahinduka ikivume, igicamuke n’inzererezi,agenda abundabunda, kuko uwakoze ubwo bwicanyi nta amahoro na mba agira.
Umwe mu batanze ubuhamya Rutonesha Mutebutsi wahizwe bukware ari kumwe na Ntayoberwa uherutse kwicirwa Maniema ku wa 18 Kamena 2022, kuko ari Umunyamulenge,yarishwe baramurya nk’inyama, bavuga ko afite inyama nziza nk’izo bita ‘‘koto’’. Ko aho bamaze na we kumufata bamubwira bati ‘‘urapfa na we, uyu munsi turakurya’’.
Ibyo byabaye bikurikira umusirikari Kaminzobe wo mu bwoko bw’Abanyamulenge bishe bakamurya nk’inyama aho bita mu Lweba Sud/Kivu, mu gihe yari kumwe n’abagenzi be b’abasirikari FARDC mu modoka, Kubera ubwoko bwe abasirivile bamukura mu bandi baramwica, baramurya bagenzi be ntibagira icyo bakora ngo bamurwaneho.
Me. Rukarishya Philemon, yavuze ko imyaka 18 ishize Jenoside ikorewe Abanyamulenge mu Gatumba, ko ababikoze bakicyidegembya mu bihugu bakomokamo, abiciwe kugeza magingo aya batari bahabwa ubutabera, hatungwa agatoki uwiyita Pasiteri Habimana na Agato Rwasa, beruye ku mugaragaro bigamba ko ari bo bakoze ubwo bwicanyi, bafatanyije n’Ishyaka FNL, imitwe yitwaje intwaro Mai Mai na FARDC yari iturutse mu Iburasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Nubwo hishwe abo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu inkambi ya Gatumba, harimo Ababembe n’Abapfurero, bo ntibagize icyo babatwara, kuko bari bivanguye, babimenyeshejwe ko bari bwice abaturanyi babo, mu gihe cyo gukora Jenoside nta cyo bigeze babatwara, kuko ntacyo bikanga.
Yagize ati ‘‘Uburundi aho biciwe, Kongo aho izo mpuzi zikomoka, akanama gashinzwe amahoro ku isi, bafite ubushobozi n’ububasha bwo kuregera Urukiko mpuzamahanga, abicanyi bagacirwa imanza, ubutabera bukaboneka, inzirakarengane zikarenganurwa’’.
Mu 1948, aho Ijambo Jenoside ryemejwe, binyuze ku mugabo wo mu bwoko bw’Abapoloniya (Polonais) nyuma y’ubushakashatsi, ko ubwicanyi bwibasira ubwoko bumwe, idini, akarere, bakicwa nta kurobanura utitaye ku bana, abagore, abasaza n’abakecuru, byitwa Jenoside, ni yo yakorewe Abanyamulenge mu 2004, Abaromaniya, Abayahudi, n’iyakorewe Abatutsi bo mu Rwanda mu 1994.
Ati ‘‘Mu gihe Ingabo z’Igihugu zitarengeye abaturage bashinzwe, itegeko ryemera ko abaturage barengana bakwiriye kwirwanaho, ngo babeho, kandi uwo mutwe ntabwo ugomba kwitwa ko wigometse ku butegetsi cyangwa se Leta’’.
Kayira Etienne umwe mu batanze ikiganiro ku mateka y’akarengane yagiye akorerwa Abanyamulenge mu misozi miremire n’imigufi Uvira, Fizi na Mwenga, ko Jenoside yakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu 2004, ari na yo igikorwa mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yibasira Abanyamulenge, uhereye mu 2017 kugeza na n’ubu, ubwicanyi burakomeje nta kunamura icumu.
Intambara ya Pierre Mulele mu 1966, uwo ntakomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ariko icyo gihe Abanyamulenge barishwe karahava, banyagwa amatungo harimo inka, kuko bari abatunzi, ni kimwe n’ibibakorerwa kugeza ubu, aho imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai na FARDC bakomeje ubwicanyi, gusenya no gutwika hamwe no kubangaza, bashwiragira hirya no hino mu bindi bihugu, abasigaye bakaba ari bo bake ugereranyije n’abamaze guhunga igihugu.
Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba, hakozwe raporo yavuye mu bushakashatsi y’ihuriro ry’inzego nka ONUB, MONUC na HCR kuko bari mu maboko yabo, bavuga ko iyo nkambi yagabweho ibitero, kwica, kurimbura, ko nta shiti ari Jenoside yabaye.
Iryo huriro ryanzuye ko ubwo bwicanyi bwakozwe na FARDC, FNL na Mai Mai, bavuga ko ubwo bushakashatsi bwizewe kandi ari ntamakemwa, ko uwo mugambi wacuzwe ushyirwa mu bikorwa n’iyo mitwe bagera ku intego bari biyemeje.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 igira iti ‘‘Gira uruhare mu guharanira ubutabera bw’Abanyamulenge biciwe mu Gatumba i Burundi ku wa 13 Kanama 2004’’.
Basanda Ns Oswald