Imyidagaduro

Israel Mbonyi arimo gutegura igitaramo gikomeye i Huye

Nyuma y’ubusabe bwa benshi batuye mu ntara zitandukanye, umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bakomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gutaramira mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Iki gitaramo kibimburiye ibindi bitaramo bye bwite agiye gukorera mu ntara, kuko ni ku nshuro ya mbere ategura igitaramo kikabera hanze y’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Israel Mbonyi yatangaje ko iki gitaramo kibaye intangiriro yo gutaramana n’abakunzi be baherereye mu ntara.

Mbonyi yagize ati “Iki gitaramo kigiye kubera i Huye, ariko ikifuzo cyacu ni uko twazagenda twagurira amarembo no mu tundi turere buhoro buhoro, uko Imana izadushoboza.”

Israel Mbonyi agiye gutaramira abanye-Huye mu gitaramo kibimburira ibindi ateganya muri 2020

Yongeyeho ko iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 2 Gashyantare 2019, kikazabera muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Kwinjira muri iki gitaramo kiswe ‘Israel Mbonyi Live concert Huye’, ku banyeshuri ni amafaranga 2000 ku bazayagura mbere y’igihe na 3000 ku bazayagurira ku muryango ndetse na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ibihangano bye byomora imitima ya benshi.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo yamuritse alubumu ye ya mbere mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Serena Hotel, ni igitaramo cyaciye agahigo icyo gihe cyo kuba icya mbere cy’umuhanzi nyarwanda wa Gospel kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Uyu muhanzi kandi yahawe igihembo cya Salax Award umwaka ushize wa 2019, nk’umuhanzi wahize abaririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu myaka itatu yari ishize.

Umuhanzi Israel Mbonyi yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibihe, Indahiro yakoranye n’umuramyi Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Mbwira, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira n’izindi.

To Top