Amakuru

Indwara ya Coronavirus igeze mu bihugu 15 ku isi

Basanda Ns Oswald

Mu munsi yashyize nibwo hadutse icyorezo cy’indwara idasanzwe yitwa ‘‘Coronavirus’’, aho yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa, ubu iyo ndwara ikaba imaze guhitana abanntu 43 hakaba kandi hamaze kwandura abantu barenga ibihumbi 6.

Kuri ubu, icyo cyorezo biravugwa ko kigeze mu bihugu 15 ari byo Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubuyapani, Koreya y’Epfo, Taïwan, Singapour, Thailande, Australie, Nepal, Vietnam, Hong Kong, Macao, Malaisie na Canada.

Bivugwa ko abantu 1 000 bamaze kwandura iyo virusi ya ‘‘Coronavirus’’, inama z’abaganga n’ibigo bishinzwe ubuzima, bivuga ko kwirinda iyo ndwara ari ugukaraba buri gihe amazi n’isabune byibura buri iminota 20, mu gihe kandi utabonye isabune ngo ushobora gukoresha arikole yica udukoko mu kiganza.

Ikindi ngo ukwiriye kwirinda gukora ukora mu mazuru, mu maso no mu kanwa mu gihe cyose uzaba utari wakaraba intoki, ikindi ngo ukwiriye kwirinda gushyikirana n’abarwayi bafite ubwo burwayi.

Komeza ube mu rugo igihe urwaye

Dore uburyo wakomeza kwibera mu mutekano ntiwanduye n’yo ndwara, ngo ni uko wakomeza kwibera mu rugo iwawe, ntukomeze kuzerera hirya no hino.

Mu gihe cyose witsamuye cyangwa se ukorora ugomba guhita ukoresha agatambaro cyangwa se ukipfuka umunwa wawe, kugira ngo utanduza bagenzi bawe, ako gatambaro wakoresheje ngo ugomba guhita ukajugunya muri gatebo kabigenewe (poubelle) buri gihe ubonanye n’uyirwaye.

Buri gihe ngo ugomba gusukura aho utuye nko guhanagura ameza, ibikoresho, intebe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kugira ngo utwo dukoko tudakomeza gukwirakwira, ibyo buri wese agomba kwimenyereza, gahoro gahoro, ibyo ngo bituma buri wese akumira kandi bigatuma ntakwirakwizwa ry’ako gakoko.

Mu gihe cyose ngo umuntu yitsamuye cyangwa akororera hafi yawe ngo ugomba guhita ushyiraho agapfukamunwa cyangwa agatambaro mu rwego rwo kwirinda indwara ya ‘‘Conovirus’’, icyo gikoresho wakoresheje ugomba ngo guhita ukijugunya mu ngarani ntiwongere kugikoresha.

Birakekwa ko ako gakoko ka ‘‘conovirus’’, ari bwo buryo gakwirakwiramo, mu gukorora ndetse no kwitsemura, ibyo ngo bituma agace cyangwa akarere kose gakwirakwizwa n’ako gakoko, mu gihe hatabayeho kwirinda.

Ubu iyo ‘‘conovirus’’ imaze gufata abantu 1 500 imaze kwica abantu 45 mu bihugu 15 imaze kugeramo, ikindi abagenzi barasabwa kwirinda ingendo zigana mu Bushinwa, kuko ari iyo ndwara yagaragaye bwa mbere cyane mu duce twa Hubel na Wuhan.

ako ni agakoko ka conovirus

Mnisitiri Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda araburira abanyarwanda gukomeza kwirinda icyo cyorezo, avuga ko mu ducurama 203 twakorewemo ubushakashatsi mu Rwanda basanze 27 dufite ako gakoko ko mu bwoko bwa Conovirus, avuga ko mu Rwanda ako gakoko katari kagera mu baturage ariko abasaba gukomeza kwirinda.

Yagize ati ‘‘Wirinde gukorora wegereye mugenzi wawe, wirinde kwitsamura wegereye mugenzi wawe, wipfune kugira ngo utanduza mugenzi wawe’’.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (OMS) utangaza ko abantu 304 bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi ibihumbi 14 bamaze kwandura, biravugwa ko mu gihugu cya Philipine ari ho umuntu 1 yahitanwe nayo kuva yagaragara mu Bushinwa.

Ni ruhare rwa buri wese gukumira no kwirinda iyo ndwara y’icyorezo kugira ngo abantu babe mu mahoro n’umudendezo.

 

To Top