Amakuru

Gasabo: Abanyamuryango ba Koperative Ubumwe Kinyinya barasaba kurenganurwa

Abanyamuryango ba Koperative Ubumwe Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baribaza impamvu imyanzuro yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) itashyizwe mu bikorwa kugeza none.

Uwo mwanzuro watanzwe n’Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) ku wa 06 Gicurasi 2021, usaba inzego zibishinzwe ko Rusatira Paul, Kawawa Emmanuel, Nsengiyumva Prosper, Muvunyi Charles bagomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe hagamijwe kurengera inyungu z’abanyamuryango kugira ngo bashobore kwiteza imbere, nkuko batakambiye inzego zinyuranye kuko babonaga ko Kominite ya mbere ndetse n’iyayisimbuye iri mu cyerekezo cy’uburiganya, kuko tubifitiye ibimenyetso byimbitse.

Itsinda rigizwe n’abantu batanu, nkuko inkuru igera ku kinyamakuru millecollinesinfos.com, ubu barashakisha uburyo icyo kibazo cy’uburiganya cyagera ku Umukuru w’Igihugu, ibi iki kinyamakuru kibaba cyarabitangarijwe na bo ku ya 03 Werurwe 2023 nyuma y’imyaka 11.

Umutungo ugizwe n’amafaranga miliyari irenga batazi aho yaburiye, ibi bikaba bitabangamiye gusa ubumwe mu abantu ahubwo binabangamiye umurimo, kuko ‘‘twese dushishikarizwa gukunda umurimo ndetse bikanajyanisha no gukundana hagati y’Abanyarwanda’’.

Imyanzuro yatanzwe na RCA yashyizwe ahagaragara ku wa 05 Ukuboza 2013, hashingiwe ku itegeko No 50/2007 mu ingingo yaryo ya 89 na 90, hashingiwe kandi ku ingingo ya 4 n’iya 6 z’amabwiriza No 001/2013.

 

 

Basanda Ns Oswald na Ntarugera François

 

To Top