Umuco

Bavuze ubutwari n’ibigwi bwaranze umusaza Manyana R Ngirabakunzi wamaze imyaka 50 irenga mu gisirikari

Umusaza Rubeni Ngirabakunzi Manyana watabarutse ku wa 25 Kanama 2021 akaba yarakoze imirimo inyuranye muri RDC, imwe muri iyo mirimo harimo Infaterie, Igisirikari na  Polisi y’Igihugu cya Kongo Kinshasa bamwibutse ejo ku wa 05 Nzeri 2021 I Kigali mu Rwanda, aho abantu baturutse hirya no hino mu gihugu bamuvuze ibigwi n’ubutwari no gukorana ishyaka aharanira amaharo y’abaturage.

Abana bamukomokaho batanga ubuhamya bwaranze ubutwari bw’umusaza Rubeni Manyana.

Umusaza Rubeni Manyana umwe mu aba mbere bakoze mu gisirikari wari ukimazemo imyaka 54 muri Kongo Kinshasa yakoreye akazi ke muri Rumangabo (Amajyaruguru ya Kivu) I Bukavu, Uvira na Fiizi, naho uhereye 1997 yahinduye imirimo akora muri Polisi y’Igihugu kugeza ubwo atabarukiye akaba yari afite imyaka irenga 86 ndetse n’abamukomokaho 80.

Ubuhamya bwaranze intwari Manyana Rubeni, bwatanzwe n’abantu batandukanye

Umusaza Mubabaza Sebitarika wakoranye na we mu gisirikari ahamya ko mu myaka bakoranye yamubonanye ubupfura n’ubunyangamugayo, kandi ko nubwo iyo mirimo yari igoye ariko ko yabikoranye ubunyamwuga, nta n’umwe ahutaje, kandi ko yakoranye umurava arengera ubwoko bwari mu kaga, bituma bitanga batizigama bagamije ko amahoro n’ituze bigaruka muri Kongo Kinshasa mu bihe bitandukanye.

Umusaza Rév. Pasteur Mugaju umusaza na we watanze ubuhamya mu Ijambo ry’Imana yavuze ko umusaza Manyana Rubeni yavuze ko kubera gukora imirimo ye neza, byatumye agirirwa amahirwe yo gusaza neza, yakira ubutumwa bwiza, kugeza no mu myaka ye ya nyuma abasha gusoza urugendo rwe neza, avuga ko  Imana yakoreye yamwakiriye mu Ijuru.

Umwana we w’Imfura Nyirabigazi Ruganza ahamya ko umubyeyi we yabareze neza.

Ati ‘‘Tuzamubona, dushima Imana nk’abantu babanye, igihe tutazi tuzamubona, nubwo na Yobu yahuye n’ibibazo ariko kandi yanabaye no mu bihe byiza, igihe kidatinze tuzamubona mu gihe cyiza cyo gushimira imana’’.

Umwe mu buzukuru Munyabiro Nzovu yavuze ko sekuru yari intwari ko yakoze ibyo agomba gukora mu gihe cye, kuko yakoreye Igihugu ndetse n’umuryango abikora neza.

Rév. Pasteur Lewi Ruganza umwe mu abakwe, yashimiye sebukwe ubutwari yarafite, ashimira umuryango wo kwa sebukwe w’Abasita mu inzu y’Abaguge, ubutwari bagira, kuko mu mwaka wa 2010 aba yarapfuye, ariko bamurwanyeho bakora imirimo ikomeye.

Ubuhamya bwagiye butangwa bavuga ko yaranzwe n’isuku kandi akaberwa cyane.

Umwana we w’Imfura Nyirabigazi Ruganza na we ahamya ko umubyeyi we yabareze neza kandi abatoza ikinyabupfura no gusabana n’abandi ndetse no kurangwa n’ishyaka bakirinda ubunebwe n’ubugwari, kuko mu buzima bwe atigeze abona sé agirira undi muntu inabi, cyangwa ngo amurenganye, avuga ko ari na ryo banga ryatumye akomeza akazi ke, kugeza ageze mu myaka y’izabukuru, mu gihe abandi bantu bakora iyo mirimo hari bamwe usanga basoza bitaboroheye.

Ubutwari n’ubupfura buraharanirwa, kuko Intwari Manyana R, yabiharaniye.

Ubuhamya bwagiye butangwa bavuga ko yaranzwe n’isuku nyinshi, ko akazi ka gisirikari yagakomatanyije no kwita ku muryango, kuko urugo rwe rutigeze rubura ifunguro aho n’abantu bagana urugo rwe barusangamo amafunguro ahagije buri gihe. Ubunyangamugayo n’ubupfura mu kazi ni ingenzi.

To Top