Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr Geraldine Mukeshimana wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Nyakanga 2014,
Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe na we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu gihe Madamu Clarisse Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RAByari asanzwe ari Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr Ndabamenye asimbuye Dr Alexandre Rutikanga utari umaze iminsi muri RAB dore ko yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo tariki 31 Mutarama 2023. Yari amaze iminsi 31 ku buyobozi bw’icyo kigo.Dr Thelesphore Ndabamenye asimbuye Dr Alexandre Rutikanga na we wari wasimbuye Dr Partick Karangwa.
Ni itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti ‘‘None ku wa 02 Gashyantare 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bakurikira: 1. Dr Musafiri Ildephonse: Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi; 2. Dr. Telesphore Ndabamenye: Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB); 3. Madame Clarisse Umutoni: Chief Financial Officer mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Dr Geraldine Mukeshimana asimbuwe kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka 9 yaramaze kuri uwo mwanya uhereye Nyakanga 2014.
Perezida Paul Kagame mu inama y’Umushyikirano uherutse kuba uhereye ku wa 27-28 Gashyantare 2023 yamaganye “umukino w’amahirwe” wakinywe n’abayobozi bajya guhinga igihingwa cyitwa ‘‘Chia seeds’’, nyuma kikabateza ibihombo.
Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za Leta mu biro bya Perezida.
Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.
Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za Leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.
Ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage. Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.
Musafiri abaye Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.
Mu nama y’Umushyikirano iherutse Dr Musafiri yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwihaze mu biribwa, hakenewe gushyirwa imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa, kongera gahunda zigamije gufasha umuhinzi kubona inyongeramusaruro mu buryo bworoshye kandi buhendutse, gufata neza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwegera abahinzi n’aborozi, kuborohereza kubona inguzanyo n’ubwishingizi.
Ati “Nka Leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari, muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze’’.
Mu gihe ibiciro muri rusange byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023 ugereranyije na Mutarama 2022, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%.
Uretse mu buhinzi, harimo n’ikibazo cy’igenamigambi rijyanye n’uko inka zitangwa zivugururwa, kugira ngo zitange umukamo uhagije, kuwukusanya no kuwushakira isoko, kugira ngo bigirire aborozi akamaro.
Sebudandi Stephen uyoboye ihuriro ry’aborozi bo mu Karere ka Kayonza, mu inama y’Umushyikirano yagaragaje ko hari byinshi byakozwe birimo uruganda rw’amata y’ifu, rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma y’urwo ruganda, twebwe dusa nk’aho dufite ikizamini gikomeye cyane tugira ngo mudufashe kureba uko twagitsinda, cy’inka zifite umukamo uri hasi. Ntabwo ruriya ruganda twaruhaza amata, ari nako duhaza Abanyarwanda amata, tugifite inka mu by’ukuri iyo ukoze impuzandengo usanga zitararenza litiro eshatu z’amata.”
“Icyo ni ikibazo gikomeye cyane, ntabwo ari igisubizo. Twifuzaga ko twabona uburyo dushobora kubona icyororo cy’inka ziteye imbere, zitanga umukamo nibura uri hejuru ya litiro 10, nibwo twabasha kugendana n’ibikorwaremezo mugenda mutwongerera.”
Yongeyeho ikibazo cy’inganda zikora ibiryo by’amatungo bihenze, “ndetse ubona bitarakorewe inka, ahari bikorerwa inkoko cyangwa ingurube, kuko ubaye ushaka kubigaburira inka ntabwo wagera ku cyo ushaka kugeraho cyane cyane ugaburira zino nka zikamwa amata makeya.”
Yanagaragaje ko “ubuvuzi bw’amatugo busa nk’aho budatanga icyizere”, kuko “imiti dukoresha mu bworozi ntabwo ari imiti itanga icyizere.”
Yasabye Perezida Kagame kubafasha kubona inka zitanga umukamo, “kuko twebwe aborozi turiteguye, ndetse dufite n’ubushozi bw’izo nka kuba natwe ubwacu twazigurira, ariko turazikura hehe, ese ziri hehe, twazibona hafi? Kuko kujya kure byo ntitwabibasha.”.
Ikibazo cy’ibiribwa n’ikibazo cy’inka zitanga umukamo ni ihurizo muri iki gihe bibangamiye umuryango nyarwanda, bizasaba imbaraga n’ubushobozi budasanzwe kugira ngo bikemuke bityo imibereho myiza ishinge imizi.
Basanda Ns Oswald