Amakuru

ADEPR yirukanye abashumba 3000, amakimbirane aratutumba

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rimaze imyaka irenga 10 mu ntambara z’urudaca aho Abakirisitu n’Abayobozi bashinjanya kuba nyirabayazana.

Iyo ntambara yatumye hitabazwa inzego zitandukanye harimo na Leta yagerageje guhoshya ayo makimbirane itanga inama.

Amakuru yizewe dufite nuko amakimbirane yabaye urudaca mu Itorero rya Pantekote ADEPR, kuko ubuyobozi buriho bumaze kwirukana abakozi baryo babarirwa mu 2000 na 3000 biganjemo abashumba.

Gahunda yo kwirukana abakozi b’Itorero ADEPR si ubwa mbere ibaye hagamijwe kuvana amakimbirane ariko ntibigire icyo bitanga icyakora kuri ubu, umubare umaze kwirukanwa kuri iyi ngoma ya Rév. Pasteur Esaie Ndayizeye, ari ubwa mbere babaye benshi batya.

Umwe mu bakristu wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘‘Abashumba kimwe n’abakozi bagize ubuzima bubi cyane, aho usanga umuntu wahoze yubashywe yandagara, agaseba imbere y’intama yari ayoboye’’.

Umushumba wirukanwe na we yagize ati ‘‘Birukanye abayobozi b’Indembo, abo Uturere, aba Paruwasi n’abo imidugudu, kimwe n’abandi bakozi, nta kintu bazira’’.

Bahamya ko nta gisubizo kirambye cyo kwirukana abayobozi bakuyemo, usibye gusenya umurimo w’Imana, kuko abasigaye nta buzima bwiza budasanzwe babonye cyangwa se ngo bongezwe umushahara.

Rév. Pasteur Sibomana Jean umwe mu bayobozi bakuru mu Itorero rimaze imyaka 80 rivutse, yavuze ko ryatangiye mu 1940, ritangizwa n’Abamisiyoneri bo muri Suède, icyo gihe bitwaga ‘‘Mission Libre Sedoise’’, ritangiriye i Gihundwe mu cyahoze ari Cyangugu Iburengerazuba.

Igihe cyarageze ritangira kuyoborwa n’Umuvugizi Kapitura Gabriel, akurikirwa na Nsanzurwimo Joseph waje guhunga igihugu nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yakurikiwe na Sibomana Jean, asimburwa na Kayihura Jacob wayoboye inzibacyuho.

Hayoboye kandi Usabwimana Samuel, yakoze manda imwe atangiye iya kabiri arirukanwa, bivugwa ko amakimbirane nyiri zina yatangiye muri 2013. Pasteur Usabwimana Samuel yakuweho ashinjwa amacakubiri mu Itorero no gukorana n’abanzi b’igihugu.

Yaje gusimburwa na Rév. Pasteur Sibomana Jean wari wungirijwe na Rév. Tom Rwagasana waje gukatirwa n’urubanza bitewe n’igenzura ry’umutungo (Audit), ku nyubako ya Dove Hotel, iyo nyubako nubwo yatwaye akayabo k’amafaranga ni kimwe mu gikorwa cyahesheje ishema Itorero ADEPR mu Rwanda.

Rev. Pasteur Karuranga Ephraim wamusimbuye yayoboranye na Karangwa na we arafungwa, Ubwo buyobozi bwasheshwe Ukwakira 2020.

Ambasaderi Hon. Dr Charles Muligande na Hon. Nepomuscène Nayinzira bagize uruhare no gutanga umusanzu wabo, mu mavugurura yakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umwe mu bayobozi bakuru yagize ati ‘‘Uhereye icyo gihe intumwa za Guverinoma zaradufashije, bakuyeho urwikekwe hagati y’abantu bavuye hanze n’abo bari basanze mu gihugu, aho Itorero ADEPR icyo gihe ryagiye ku murongo’’.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyahaye umukoro ubuyobozi bwa ADEPR bukiriho burangajwe imbere n’Umuvugizi waryo Rév. Pasteur Esaie Ndayizeye, bwatangiye ku wa 8 Ukwakira 2020, aho bahawe inshingano z’ingenzi zirimo;

Gushyiraho igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura muri ADEPR.

Abashumba n’Abakristo bavuga ko Ubuyobozi bwa Rév. Pasiteri Ndayizeye Isaie, bwirukanye Abashumba b’Indebo, ab’Uturere na Paruwasi, hadakurikije itegeko rigenga iryo Torero ADEPR.

Umwe mu bashumba wo mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati ‘‘bafite umutima w’ubugome wo kutugirira nabi, bukihisha inyuma y’ibikorwa bayoboye’’.

Umwe mu bakiristu mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘‘birukanye abashumba nta cyaha bakoze, bavuga ko abazasigara bazafatwa neza, ariko si ko byagenze’.

Umushumba mu Intara y’Umujyi wa Kigali we yagize ati ‘‘batwirukana batitaye ku madeni dufitiye banki, abana bacu barandagara’’.

Rév. Pasiteri Ndayizeye Isaïe Umuvugizi w’Itorero ADEPR akimara gutorwa yihaye umukoro guha umwanya intiti zo mu Itorero ngo zitange umusanzu mu kuryubaka.

Ati “Twese dufite inyota yo kumva ubuhamya bwerekana impinduka, kugira ngo twubake Itorero aho kubaka umuntu ku giti cye’’.

Umwe mu bakristu akaba n’umukozi w’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati ‘‘Abayobozi bariho ubu bamaze kwirukana abapasitori barenga 1000’’.

Umwe mu Abakristo mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘‘buri buyobozi bugiyeho bwirukana abakozi bufite intego bushaka kugeraho, ubu buyobozi bumaze kwirukana abakozi barenga ibihumbi bibiri (2000), bwirukana butitaye ku buzima dufite’’.

Abakristo bigishijwe gutuza, kubwira Imana ibibazo hanyuma bagategereza ubushake bwayo.

Abakristu bahamya ko ubuyobozi bwa Rév. Pasteur Usabwimana Samuel, ari bwo bwirukanye abashumba b’Indembo kimwe n’abo Uturere barenga 20 naho mu rwego rw’imidugudu n’abakozi ni mwinshi.

Umwe mu bayobozi b’Indembo mu Intara y’Iburengerazuba yagize ati ‘‘wabonaga urwandiko gusa rukwirukana nta kintu na kimwe gishingiweho, habayeho guhutaza abashumba benshi bahise bajya mu buzima bubi’’.

Ku Ngoma ya Rév. Pasteur Sibomana Jean n’Uwari umwungirije Rév. Pasteur Tom Rwagasana, bo ahubwo bongeye kurenganura abantu basubira mu mirimo, gusa bajye kugushwa n’inyubako ya Dove Hotel, kuko nyuma y’ingenzura ry’umutungo (Audit) ari bwo basanze, amafaranga yaranyerejwe, ariko ku bijyanye no kwirukana n’indi miyoborere, bahamya ko nta kibazo cyariho.

Ingoma ya Rév. Pasteur Ndayizeye Esaie, ni ho bavuga ko habayeho kwirukanwa kw’Abashumba, Aba Pastori, abakozi basanzwe abamaze kwirukanwa bari hagati y’ibihumbi 2000-3000, abo bose bararira ayo kwarika bavuga ko barenganye.

Igisubizo cyo kwirukana nubwo cyagiye gifatwa kandi bikaba intandaro y’amakimbirane muri ADEPR, bavuga ko atari cyo gisubizo kirambye, ahubwo ko igisubizo cyaba kwihana no guca bugufi kimwe no gusenga, kuko iyo bageze ku myanya y’imbere bashukwa n’amafaranga, bigatuma bagwa mu cyaha kandi bakiri abakristu bari abantu bazima.

Basanda Ns Oswald

To Top